Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye aborozi kuba imfura bakareka kuvogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof.Anastase Shyaka yasabye aborozi bo mu turere twa Gatsibo,Kayonza na Nyagatare kuba imfura bakareka kuvogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo
Ibi yabisabye kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Nyakanga 2019,ubwo yifatanyaga n’abandi bayobozi mu nteko y’abaturage yabereye mu murenge wa Rwimbogo akagari ka munini
Mufulukye Fred,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko hatangijwe ukwezi kw’ibisubizo aho ubuyobozi busanga abaturage mu gihe cy’ukwezi kumwe hakirwa hakanakemurwa ibibazo by’abaturage bafite.Ibi bizakuraho gusiragira kw’abaturage bagana ubuyobozi.
Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof.Shyaka Anastase yasabye aborozi korora kijyambere bikabafasha kubona umukamo mwinshi,bikabafasha kutongera kujya mu kigo jya gisirikare cya Gabiro kuko bazororera mu biraro
Bamwe mu borozi bahamije ko kuragira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro bakuyemo ibihombo kuko inka zabo yafashwe zigatezwa icyamunara biturutse ku kutubahiriza amabwiriza bahawe n’ubuyobozi bityo bahamya ko bagiye gukebura bagenzi babo bakifuza kujyayo
Mu nteko y’abaturage ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo yabereye mu Kagari ka Munini Umurenge wa Rwimbogo aho yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,Abayobozi b’Uturere twa Gatsibo,Kayonza na Nyagatare,inzego z’umutekano,aborozi n’abaturage b’Umurenge wa Rwimbogo.