Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango yasabye abaturage gutanga amakuru yaho babonye ihohoterwa mu muryango
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’imiryango,ku rwego rw’Igihugu ukabera mu karere ka Gatsibo umurenge wa Ngarama mu kagari ka Karambi,Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yasabye abaturage ko bazajya batanga amakuru ku gihe aho babonye ihohoterwa
Ibi yabivuze kuri uyu wa Kane taliki ya 23 Gicurasi 2019 mu Karere ka Gatsibo hizihizwa umunsi mpuzamahanga w'imiryango wari ufite insanganyamatsiko igiriti "Twese hamwe,twubake umuryango twifuza"
Uyu munsi waranzwe n’ubutumwa butandukanye bwanyujijwe mu nkinamico yakinwe na Mashirika igaragaza uburyo umugabo ahohotera uwo bashakanye ndetse n’abana babo ntibabone uburere bukwiye,imivugo n’imbyino
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Amb.Nyirahabimana Solina,Goverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred, Umuyobozi wa Transparency Rwanda Ingabire Immaculate n'abandi barimo abafatanyabikorwa.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’imiryango,hasuwe isange one stop center,ibikorwa by'abajyanama b'ubuzima bakora bagamije kuregera ubuzima bw’abana bafite imirire mibi bahabwa indyo yuzuye hagamijwe guhindura ubuzima bwabo