Minisitiri Solina yagiranye ibiganiro n’ababyeyi bafite abana b’abangavu babyaye basaga 100.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera akaba n'imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo Amb.Nyirahabimana Solina yagiranye ibiganiro n'ababyeyi basaga 100 bafite abana b’abangavu babyaye.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 22 Nzeri 2022 cyabereye mu murenge wa Rugarama muri Ntende hotel aho Minisitiri Solina Nyirahabimana yagiranye ikiganiro n’ababyeyi bafite abana b’abangavu babyeye, uburyo bwo gukumira no gufasha abana b’abana babyaye.
Iki gikorwa cyakozwe muri gahunda y’ibikorwa byari biteganyije muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ihame ry’uburinganire.
Bamwe mu babyeyi bagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera bavuga ko bateshutse ku nshingano zabo nk’ababyeyi ariko nyuma yo kubona ingaruka mbi abana babo bahuye nazo bikwiriye kubabera isomo bagasubira ku isoko n’ishingano zo kurera.
Nyuma y’ikiganiro yagiranye n’ababyeyi bafite abana b’abangavu babyaye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera yasuye imurikabikorwa ry'ubuhinzi, ubworozi n'ubukorikori bishimangira ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu bagize umuryango ryabereye mu murenge wa Kabarore.
Nyuma yo gusura ibikorwa, yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo byari biganjemo iby’ubutaka.