Minisitiri Rwamukwaya yasabye ababyeyi kuganiriza abana b’abakobwa ku kibazo cy’inda zidateganyijwe.
Minisitiri Olivier Rwamukwaya yasabye ababyeyi kurinda no kuganiriza abana b’abakobwa ku kibazo cy’inda zidateganyijwe ziterwa abana b’abakobwa bikabagiraho ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Ibi Minisitiri Rwamukwaya yabigarutseho kuri uyu wa kane taliki ya 21 Ukuboza 2017 ubwo yasuraga Akarere ka Gatsibo agamije kuganira n’inzego zitandukanye zikorera mu karere ndetse aganira n’urubyiruko rw’abanyeshuri ruri mu biruhuko mu murenge wa Kiziguro.
Nyuma yo kuganira n’Ubuyobozi bw’Akarere, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’ubumenyangiro yashimye iterambere ry’Akarere ka Gatsibo kamaze kugeraho, asaba abayobozi b’Akarere gukomeza kubakira ku bumwe kugirango iterambere ry’Akarere rikomeze kwihuta.
Uyu Muyobozi yasuye urubyiruko rw’abanyeshuri ruri mu biruhuko rutorezwa mu murenge wa kiziguro akagari ka Ndatemwa arusaba kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zidateganyijwe ku bana b’abakobwa.Yasabye ababyeyi kugira umuco wo kuganira n’abana b’abakobwa ku bubi bw’inda zidateganyijwe no kwirinda ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibibi byose.
Muri uru ruzinduko rwa Minisitiri Rwamukwaya yagiriye mu karere ka Gatsibo,yifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere kwangiza ibiyobyabwenge byafashwe na police bifite agaciro ka miliyoni 5,128,000 y’amafaranga y’u Rwanda ndetse banasubiza umuturage moto yibwe ikaza gufatwa n’inzego z’umutekano(Police).
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimye impanuro Minisitiri Rwamukwaya yabahaye anemeza ko zose zizashyirwa mu bikorwa.