Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze guhagarika inama za mugitondo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze guhagarika inama zikorwa mugitondo zikabangamira imitangire ya serivise ku baturage bagana ubuyobozi.

Ati ‘’ Usanga kenshi abayobozi bataboneka ngo bakire abaturage kubera inama zitandukanye bajyamo guhera mu gitondo kugeza nimugoroba bigatuma abaturage babura abayobozi bigatuma basiragira’’.

Ubu butumwa yabugarutseho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 1 Ugushyingo 2022 ubwo yakoreraga uruzinduko rw’Akazi mu Karere ka Gatsibo mu mirenge ya Rugarama na Remera.

Uru ruzinduko rwari rugamije kwifatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu muganda wo gutera ifumbire mu mirima y’abaturage, muri iki gikorwa hatewe ifumbire mu mirima ya Koperative COPCUMA ihinga ibigori kuri hegitari 50 mu gishanga cya Cyampirita giherereye mu Kagari ka Kanyangese mu murenge wa Rugarama haterwa n’ibiti nu nkuko z’icyo gishanga.

Minisitiri Gatabazi arikumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, inzego z’umutekano ku ntara n’Ubuyobozi bw’Akarere basuye umushinga w’ubworozi bwa koperative ya Coproriz Ntende aho bashimye uyu munshinga bagirwa inama yo kwagura ubu bworozi hagamijwe kuteza imbere abanyamuryango ba koperative.

Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo bavuga ko bakunze kubura abayobozi aho bakorera kubera inama baba bagiyemo bigatuma dusiragira kugirango tubone ibisubizo by’ibibazo tuba dufite

Minisitiri Gatabazi yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gusanga abaturage bakumva ibibazo bafite bigashakirwa ibisubizo kuko icyerekezo cy’ubuyobozi bushingiye ku muturage.

Back