Minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho baremeye abacitse ku icumu mu Murenge wa Kiramuruzi.

Minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho birimo REB, HEC, WDA n’Umwarimu sacco bunamiye abatutsi b’inzirakarengane bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Kiziguro.

 

Abakozi n’abayobozi ba Minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho bagera kuri 300 bari bayobowe na Minisiteri w’uburezi Dr.Eujen Mutimura basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Kiziguro bagamije kurushaho kusobanukirwa uburyo Jenocide yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu karere ka Gatsibo.

 

Dr Eujen Mutimura, Minisitiri w’uburezi yavuze ko bibabaje kubona abari abayobozi aribo bafashe iya mbere kwica abo bari bashinzwe kuyobora bityo asaba ko ingengabitekerezo ya Jenocide itakagombye kuba ikigaragara mu bigo by’amashuri ndetse no kubarezi nyirizina.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yavuze ko Jenocide yakorewe abatutsi mu Karere ka Gatsibo yakozwe mu gihe cy’iminsi ine gusa igahitana abatutsi barenga ibihumbi cumi na bitanu,yashimye minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho ko baje gufata mu mugongo abacitse ku icumu.

 

Uwimpuhwe Marie Louise w’imyaka 53 utuye mu Murenge wa Kabarore ni umwe mu barokotse Jenocide yakorewe abatutsi mucyahoze ari komine Murambi yayoborwaga na Burugumestre Gatete Jean Baptiste akaba yaragize n’uruhare runini muri Jenocide yakorewe abatutsi mu Karere ka Gatsibo.

 

Madamu Uwimpuhwe yavuze ko yanyuze mu bihe bikomeye mbere no mugihe cya Jenocide aho batagiraga uburenganzira mu Gihugu nkabandi banyarwanda, haba mu mashuri ndetse no kubona akazi byari bikomeye ku batutsi.

 

Yasabye Minisitiri w’uburezi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenocide ikigaragara mu barezi abo igaragayeho bagahanwa by’ingangarugero hakurikijwe amategeko.

 

Minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho baremeye abacitse ku icumu bagera kuri 13 bo mu murenge wa Kiramuruzi bahabwa ibiribwa, ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku.Minisitiri w’uburezi yavuze bazishakamo ubushobozi bakubakira uwacitse ku icumu udafite icumbi wo mu murenge wa Kiramuruzi.

Back