Kwishyira hamwe mu makoperative bizamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage
Kwihuriza hamwe mu makoperative ni imwe mu nkingi zituma iterambere n’imibereho myiza byihuta kuko bahuriza hamwe imbaraga bigatuma ufite intege nke azamurwa na bagenzi be bahuriye hamwe.
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 11 werurwe 2020, abasenateri bagize Komisiyo ya Sena y'iterambere ry'Ubukungu n'imari baganiriye n'abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere bari muri Komisiyo y'ubukungu ku mikorere n'iterambere ry'amakoperative
Senateri Nkusi Juvenal yavuze ko basuye amwe mu makoperative mu karere ka Gatsibo basanga akora neza cyane ay’ubuhinzi ariko Corpriz Ntende,koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Ntende.Iyi koperative ifite ibikorwa by’iterambere birimo ihoteli y’inyenyeri ebyiri,ubworozi bw’inkoko za kijyambere n’ubwikorezi.
Akarere ka Gatsibo gafite amakoperative afite ubuzima gatozi bwatanzwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda(RCA) agera ku 258 afite abanyamuryango 21,477 barimo abagabo 13,022 n'abagore 8,455.
Mu karere ka Gatsibo hari amakoperative yo kuzigama no kugurizanya agera kuri 14 (Umurenge Sacco) afite imari shingiro ya miriyoni 712,996,440 z'amafaranga y'uRwanda.
Mu rwego rwo gukomeza kuzamura amakoperative y'ubuhinzi n'ubworozi mu Karere ka Gatsibo, Senateri Dr Nyinawamwiza Laetitia yasabye Ubuyobozi bw'Akarere ko abakozi bashinzwe ubuhinzi n'ubworozi bafasha ayo makoperative kugirango arusheho gukora kinyamwuga.
Bizimana Leonidas, Prezida wa komisiyo y’iterambere ry’ukubungu mu nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yavuze ko nk’abagize inama Njyanama y’Akarere bazakomeza gufasha amakoperative kugirango arusheho guteza imbere abanyamuryango bayo
Manzi Theogene, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yahamije ko mu karere ka Gatsibo hari amakoperative arimo ay’ubuhinzi n’ubworozi yateye imbere cyane ariko hari n’ayandi agikeneye gufashwa kugira ngo atere imbere kurusha uko ameze ubu.