Kwibuka ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b'amakomini bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Ni igikorwa cyabaye none ku wa Gatanu taliki ya 08 Gicurasi 2026, cyitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, abakozi b’Akarere bakorera ku rwego rw’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abayobozi b’Ibigo by’amashuri n’inzego z’Umutekano, n'abandi batandukanye.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepo, yabanje gushimira ubuyobozi bw'akarere ka Gatsibo ku gikorwa bwakoze cyo gushyira ikirango cyo kwibuka ku biro by'akarere ka Gatsibo. Yagarutse ku buzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 32 ishize, avuga ko Leta yakoze akazi gakomeye kugirango abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bongere bagarukane icyizere cy’ubuzima bwo kubaho.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagarutse ku mateka y’Ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda mbere n’igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abakozi gusenyera umugozi umwe, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagakora ibikorwa bishyira umuturage ku isonga. Yasabye abakozi kugira ubupfura mbonezamurimo.


Col. Desire MIGAMBI MUNGAMBA yatanze ikiganiro cyijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 32: yagarutse ku rugamba  rwo Kubohora Igihugu no guhagarika  Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kurinda ibyagezweho no kubaka ejo hazaza heza.


Mu buhamya bwe, Ngoga Eugene yagarutse ku buhamya n'inzira y'umusaraba umubyeyi we (ise umubyara) yanyuzemo, atotezwa mu kazi yakoraga ko gukusanya imisoro kugeza yishwe azira ko yari Umututsi.

Sibomana Saidi, Prezida w'Inama Njyanama wari umushyitsi mukuru, yashimiye abitabiriye iki gikorwa,  yashimiye ubuyobozi bw'Akarere, ashimira ingabo zahoze ari iza RPF, ashimira Paul Kagame, Prezida w'u Rwanda, yashimiye kandi Guverinoma y'ubumwe.Yagaye abari abayobozi b'amakomini harimo Gatete wayoboraga Murambi na Gahutu wayoboraga Ngarama.

Yashimiye abakozi b'Akarere bagize uruhari mugushyira ikirango ku biro by'akarere abasaba gukomeza kugira uwo mutima.

Back