Kwibuka 31: Hibutswe abari abakozi b’Amakomine bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku biro by’Akarere ka Gatsibo habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abari abakozi b’Amakomine yahujwe akaba Akarere ka Gatsibo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu taliki ya 16 Gicurasi 2025, cyitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, abakozi b’Akarere bakorera ku rwego rw’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abayobozi b’Ibigo by’amashuri n’inzego z’Umutekano.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no kunamira inzirakarengane no gushyira indabo ku mva ishyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bakaba bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kiziguro.
Mu buhamya bwe, Gakumba Christine yagarutse ku buhamya n’inzira y’umusaraba umubyeyi we yanyuzemo (ise umubyara) atotezwa mu kazi k’uburezi yakoraga kugeza yishwe azira ko yari Umututsi. Yasabye Ubuyobozi n’abakozi gushyira hamwe bagamije gushyira umuturage ku isonga.
Ngamije Ally Hassan, Umuyobozi w’ishami ry’Ubutegetsi n’abakozi mu Karere ka Gatsibo yavuze ko bibabaje kandi bisebeje kubona bamwe mu bari abakozi b’Amakomine yahuje akaba Akarere ka Gatsibo barishe bagenzi babo bakoranaga mu biro bimwe ndetse badasize n’imiryango bakomokagamo. Ati: ‘’ Ubusanzwe abakozi ba Leta tugira amategeko atugenga arimo sitati rusange igenga abakozi ba leta, sitati yihariye, itegeko ry’umurimo, itegeko rya Perezida rigena ibihano ku bakozi bitwaye nabi, ariko byose icyo bihuriyeho ni ukudukangurira ubupfura mbonezamurimo, imyitwarire ikwiye irimo gukorana n’abandi no kudukangurira gusenyera umugozi umwe aribyo bituma abakozi dutanga umusaruro’’.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepo yagarutse ku buzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 31 ishize, avuga ko Leta yakoze akazi gakomeye kugirango abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bongere bagarukane ikizere cy’ubuzima bwo kubaho.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wari n’Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka, yavuze ko kwibuka abari abakozi b’Amakomine yahuje akaba Akarere ka Gatsibo ari ukubasubiza agaciro bambuwe na bagenzi babo. Yagarutse ku mateka y’Ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda mbere n’igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abakozi gusenyera umugozi umwe, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagakora ibikorwa bishyira umuturage ku isonga.