Kwibuka 28: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 4 y’abatutsi bishwe muri Jenoside 1994.
Taliki ya 11 Mata 1994, ni italiki ishaririye itazibagirana mu matwi y’ abaturage b’Akarere ka Gatsibo kuko nibwo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bibuka ababo bishwe muri Jenoside muri Mata buri mwaka.
Ni muri urwo rwego,kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Mata 2022,inzego zitandukanye z’ubuyobozi zifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Gatsibo cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside abaye mu Rwanda.
Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatusi,uyu mwaka gufite insanganyamatsiko igira iti’’Twibuke twiyubaka’’.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo Amb.Nyirahabimana Solina arikumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana,Intumwa za rubanda n’inzego z’umutekano bifatanyije n’Akarere ka Gatsibo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994,ashimira ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside ubu abanyarwanda bakaba babanye neza.
Mu buhamya bwe,Manzi Aloys ni umwe mu barokokeye Jenoside yakoewe abatutsi muri Kiliziya ya Kiziguro muri 1994 ariko ababyeyi be biciwe muri iyo kiliziya bajugunwa mu rwobo ruri ahubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kiziguro.
Perezida w’umuryango Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepo yavuze ko amateka ya Kiziguro atajya ahinduka mu myaka 28 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye muri 1994 ahubwo atandukanywa n’umwaka gusa.
Akomeza avuga ko ‘’Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame wubakiye ababyeyi n’abavandimwe bishwe muri Jenoside urwibutso rwiza bakaba baruhukiye ahantu habahesha icyubahiro’’,kugeza ubu mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kiziguro hashyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ibihumbi 20,124.
Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Mata 2022,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo Amb.Nyirahabimana Solina wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango,yasabye abaturage kuba umwe kuko ni inking yubakiyeho imiyoborere myiza y’Igihugu cy’uRwanda asaba ko yakomeza gushyigikirwa igatuma umuturage ashyirwa ku isonga mu bimukorerwa.