Kwibuka 25: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 17 y’abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside 1994.

Ku nshuro ya 25 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,buri taliki ya 10 Mata Akarere ka Gatsibo gakora urugendo n’ijoro ryo  kwibuka inzirakarengane zishwe mu gihe cya Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’abari abayobozi.Taliki ya 11 haba umuhango wo kwibuka no gushyingura imibiri yabonetse.

Rutinduka Laurent,Padiri mukuru wa paruwasi ya kiziguro yahamije ko Jenoside itegurwa inyuze mu guhembera amacakubiri,ingengabitekerezo hakaza ubwicanyi

Mu itegurwa rya Jenoside yakorewe abatutsi bamwe abayobozi bari Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa komine murambi yashyize interahamwe 150 muri buri segiteri agamije gutsemba abatutsi bari batuye muri komine.

Komine murambi murambi yari ifite segiteri 14 yaratoje interahamwe zigera kuri bihumbi bibiri n’ijana(2,100) zari zarahawe imyotozo ya gisirikari.Mu bikorwa byubugome Gatete yakoze agamije kwica abatutsi birimo ko yashinze ishyaka rya CDR agamije kumara abatutsi ,yashinze ikinyamakuru cyabibaga urwango cyitwaga ukuri kwa murambi ashinga umutwe w’interamwete wari ugizwe n’abagore n’abakobwa bari bashinzwe kwica abana n’abagore

Uhagarariye imiryango yashyinguye ababo yavuze ko bashenguwe no kumara imyaka 25 Jenoside ibaye batazi ababo bishwe aho bari,yasabye abacitse ku icumu rya Jenoside gudaheranwa n’agahinda ahubwo bakiteza imbere mu byo bakora,yashimye ingabo zari iza RPF-inkotanyi zabashije kubarokora no kubohora igihugu

Prezida wa ibuka mu Karere ka Gatsibo,Sibomana Jean Nepo Rwema yihanganishije abacitse ku icumu n’imiryango yashyinguye imibiri igera kuri 17 mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kiziguro abasaba gukomera no gukomeza abandi

Sibomana Jean Nepo yashimye leta ko ibaha ubutabera ariko asaba ko abantu  bagambanira abandi bakicwa nabo bashyikirizwa ubutabera bakabazwa ibyo bakoze mu gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda

Bimwe mu byifuzo abacitse ku icumu bafite birimo gukomeza kubonerwa amacumbi,kwigishwa imyuga ku rubyiruko rwacikirije amashuri mu bacitse ku icumu,kuvugurura urwibutso rwa kiziguro hagamijwe gufata amateka ya Jenocide mu Rwanda n’imanza za gacaca zitararangizwa       

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abacitse ku icumu bo mu karere ka Gatsibo gukomera kubera ibyo banyuzemo mu gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi,asaba abaturage byumwihariko urubyiruko kumenya amateka ya Jenoside n’uburyo bwo kuyirandura burundu

Mufulukye Fred yasabye abanyarwanda kurangwa n’ineza bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye ku bwoko, Akarere n’ibindi bishobora gusubiza inyuma iterambere ryabo n’Igihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima Dr.Ndimubanzi Patrick wari n’Umushyitsi mukuru yavuze ko abacitse ku icumu leta izakomeza kubitaho, imfubyi zigahabwa amashuri bakiga kandi asaba abanyarwanda kwibuka biyubaka.

Back