Kwibuka 32
Umuyobozi w'Akarere @RichardGasana yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ati: "Iyo twibuka gutya, tujye twibuka ubutwari bw'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwo kubabarira abishe ababo, abasaba gukomera muri ibi bihe bikomeye byo Kwibuka". #Kwibuka32

Kapiteni Arthur Aleazar, Umujyanama mu nama Njyanama y'Akarere yatanze ikiganiro cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abitabiriye iki gikorwa kurushaho kuba umwe. @Unity_MemoryRw #Kwibuka32


Nyuma y'ikiganiro kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abitabiriye bahawe umwanya wo kungurana ibitekerezo. #Kwibuka32