Kwibohora28:Abaturage bashyikirijwe isoko rishya rya Mugera n’amazu 93 ku baturage batishoboye batagiraga amacumbi.

Mu rwego rwo kwishimira ibimaze kugerwaho kuva u Rwanda rwibohoye ingoyi y’ubuyobozi bubi bwaranze uRwanda mu myaka itandukanye kugeza ubwo FPR Inkotanyi yiyemeje kubohora abanyarwanda kugirango bagire amahoro n’umutekano,iterambere n’imibereho myiza no kugira uruhare mu bibakorerwa.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 1/7/2022, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukamana Marceline n'Umuyobozi w'Inkeragutabara LT Col Gatera batashye ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye byakozwe mu mihigo y'Akarere y'umwaka wa 2021/2022 birimo:Amazu 93 yubakiwe abaturage batishoboye batagiraga amacumbi n’Isoko rishya rya Mugera riherereye mu murenge wa Gatsibo

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo yasabye abaturage bashyikirijwe amazu n'isoko bubakiwe ko byakozwe muri gahunda y'imihigo basabwa kubungabunga ibikorwa byashyikirijwe mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Isoko rya Mugera riherereye mu Murenge wa Gatsibo rigizwe na hangari 7  n'ibibanza 286,inzu y'ubudozi n’icyumba cy'irerero ku babyeyi baje gucuruza mu isoko bafite abana ryubatswe kubufatanye na Jyambere project ku nkunga ya banki y’isi ryuzuye ritwaye miriyoni 481,425,887 z’amafaranga y’uRwanda.

Bamwe mu baturage bakoreraga mu isoko rya Mugera mbere yuko rivugururwa bahamya ko batakoreraga ahantu heza kuko imvura yaragwaga bamwe ikabanyagira kuko igice kinini kitari gisakaye ariko ubu hose harasakaye bigiye kubafasha gucuruza igihe cyose haba mu mvura cyangwa ku zuba.

Bati’’ Hari ababyeyi bazaga gucuruza bafite abana ugasanga biriwe ahantu hari urusaku rwinshi ruterwa n’abantu baje mu isoko ariko ubu iri soko rifite irerero aho ababyeyi bazajya bajyana abana babo bakaza kubakurayo basoje imirimo yabo,murumva ko ikibazo cyakemutse’’.

Back