Kwibohora28:Abaturage barishimira ibyagezweho mu myaka 28 ishize uRwanda rwibohoye.
Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo barishimira ibyagezweho mu myaka 28 ishize uRwanda rwibohoye,hagatangira inzira y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda,amashanyarazi,amazi,guhanga imirimo n’ibindi biteza imbere umuturage.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Nyakanga 2022,ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 28 aho ku rwego rw'Akarere wabereye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Kimana mu murenge wa Gasange.
Karekeza Alex,ni umuturage wo mu murenge wa Gasange akaba ahagarariye urugaga rw’abikorera ahamya ko umurenge wa Gasange wari waraheze inyuma mu iterambere nta gikorwaremezo namwe cyaharagwaga bigatuma abaturage bahatuye badatera imbere.
Avuga ko mu myaka ibiri ishyize, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabahaye umuhanda wa Kaburimo uturuka mu murenge wa Kiramuruzi ukanyura mu murenge wa Murambi, Gasange ukagera mu murenge wa Muhura.Uyu muhanda waje ari igisubizo cy’imihahiranire hagati y’imirenge ndetse woroheje urujya nuruza rw’abaturage bifuza gukorera ubucuruzi muri iyo mirenge.
Mu bindi bikorwaremezo Umukuru w’Igihugu yahaye abaturage b’Umurenge wa Gasange ni amazi n’amashanyarazi byose byatumye abaturage bava mu bwigunge ahubwo batangira gukora ibikorwa by’iterambere birimo ububaji, gusudira, ubudozi bukoreshejwe imashini zikoresha umuriro w’amashanyarazi, gucuruza hakoreshejwe ikoranabuhanga (Irembo) n’ibindi.
Ati’’Mbere umuntu yashakaga gusudiriza urugi akajya mu murenge wa Kiramuruzi cyangwa mu Karere ka Rwamagana tukishyura amafaranga menshi y’urugendo ariko ubu ibintu byaroroshye hano dufite imashini zibaza, izisudira mbese ubu turi mu iterambere’’
Uyu muhango witabiriwe n'Abayobozi batandukanye barimo Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo Sibomana Saidi,abagize Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'Umutekano n'abaturage biganjemo urubyiruko.
Kuri uyu munsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 28, umuturage wo mu kagari ka Viro utishoboye yashyikirijwe inzu yubakiwe mu rwego rwo kumubonera icumbi.
Mukagatete Yvonne wo mu mudugudu wa Gahara 2 mu Kagari ka Viro mu murenge wa Gasange yashyikirijwe inzu yubatswe n’Inama y’Igihugu y’abagore bo mu Karere ka Gatsibo hagamijwe kubonera icumbi mu rwego rwo kumusindagiza mu iterambere.
Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bushyira umuturage ku isonga,asaba abaturage kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bahawe ndetse bakabibungabunga kugirango bizarambe.
Kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 28,waranzwe n’ubuhamya n’imbyino by’abaturage bishimiraga ibimaze kugerwaho ndetse batangiye no kubibyaza umusaruro uganisha ku iterambere n’imibereho myiza yabo.