Kwibohora 25:Abaturage barishimira ibyo bamaze kugeraho kubera imiyoborere myiza n’Umutekano usesuye bafite.

Mu Karere ka Gatsibo,Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 u Rwanda rubohowe n'ingabo zari iza RPA wizihirijwe mu midugudu 603 igize Akarere ,ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Kiziguro Akagari ka Rubona kuri stade kwibohora yubatswe n’abaturage b’Umurenge wa Kiziguro mu mihigo 2018/2019 nk’igikorwa cy’indashyikirwa.

Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa kane taliki ya 4/7/2019 na Major John Rutagambwa, Umuyobozi w'ingabo mu Karere ka Gatsibo yagarutse ku mateka yaranze ingabo zari iza RPA mu gihe cyo kubohora Igihugu ni icyabafashije gutsinda urugamba

Manirafasha Nadine,Umuturage utuye mu kagari ka Ndatemwa Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo yavuze ko amaze kwibohora ingoyi y’ubukene bwari bwaramwugarije n’umuryango we ariko kubera kugira ubuyobozi bukunda abaturage bakigishwa kuzigama nibyo byatumye yiteza imbere ubu akaba ari ku rwego rwo kugana banki ikamuha amafaranga yifuza kandi akayishyura neza.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo  Gasana Richard yashimye abaturage b'Umurenge wa Kiziguro ibikorwa by'indashyikirwa mu mihigo y'Umwaka wa 2018/2019 bagezeho birimo no kwiyubakira ikibuga/Stade Kwibohora kizafasha urubyiruko rwidagadura no kuzamura impano zabo

Iyamuremye Seth utuye mu murenge wa Kiziguro arahamya ko bamaze kwibohora mu bujiji bakaba bihangira imirimo ibateza imbere izamura imibereho myiza yabo.

Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yashimiye  umuyobozi w'umudugudu wa Rebero n'amakipe yahize ayandi mu mikino y'Umurenge Kagame Cup mu ruhame bashyikirizwa ishimwe imbere y’abaturage

Mu karere ka Gatsibo umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 u Rwanda rwibohoye waranzwe ni imbyino,ubuhamya bw'abaturage bagaragaza uburyo bibohoye ubukene,bagira uruhare mu kwicungira umutekano no gusigasira ubuzima bwabo batanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe.

Umunsi wo kwibohora 25 witabiriwe n'Ubuyobozi bw'Akarere, Umuyobozi wa Police wungirije ku rwego rw'Intara,inzego z'Umutekano zikorera ku rwego rw'Akarere n'Abaturage.

Back