Kwibohora 24: Abanyagatsibo barahamya ko bibohoye ingoyi y’ubukene.
Abaturage b’Akarere ka Gatsibo bifatanyije n’abanyarwanda bose kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 24 abanyarwanda bibohoye ingoyi y’ubuyobozi bubi bwayoboraga u Rwanda bukanategura Jenocide yakorewe abatutsi 1994.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatatu taliki ya 4 Nyakanga 2018 ubwo abaturage b’Akarere ka Gatsibo Umurenge wa Gitoki bishimiraga ibyo bamaze kugeraho byose babikesha Ubuyobozi bwiza bafite.
Nkusi Charles,Umuturage w’Umurenge wa Kabarore wari waje kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 24 yavuze yibohoye ngoyi y’ubuhunzi aho yabaga adafite uburenganzira ubusesuye nk’abanegihugu yabanaga nabo,ariko ubu arishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera ku mutekano,ubukungu,imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera u Rwanda rufite.
Col Albert Rugambwa uyobora ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana yasangiye abaturage b’Umurenge wa Gitoki amateka akomeye yaranze urugamba rwo kubohora Igihugu, avuga k obo basabwa kurinda ibyagezweho kugirango bitangizwa.
Abaturage b’Akarere ka Gatsibo basabwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred kurwanya no kwima amatwi umuntu wese wakwifuza gusubiza u Rwanda inyuma ahubwo basabwa guharanira gukomeza kwiteza imbere kandi bakorera ku ntego (imihigo).
Uyu munsi wo kwibohora ku nshuro ya 24,witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,Komite Nyobozi y’Akarere,Ingabo,Polica n’abaturage.