Kugeza muri mutarama 2022, Imihigo y’Akarere ka Gatsibo yari igeze ku kigereranyo cya 75% ku mwaka ishyirwa mu bikorwa.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 25 Gashyantare 2022,Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyasuzumye ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere ka Gatsibo kahize mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022.Iri suzuma riribanda ku bikorwa byari biteganyijwe gushyirwa mu bikorwa kuva muri Nyakanga kugeza Ukuboza 2021.

Imihigo 99 y’Akarere ka Gatsibo yahizwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022 irimo 29 yo mu bukungu, 54 mu mibereho myiza na 16 yo mu miyoborere myiza n’ubutabera ifite ingengo y’imari isaga miriyari 27 z’amafaranga y’URwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagaragaje ko kugeza muri mutarama 2022, Imihigo y’Akarere ka Gatsibo igera kuri 99 yari igeze ku kigereranyo cya 75% ku mwaka ishyirwa mu bikorwa.

Imihigo yo mu bukungu 29 ifite ingengo y’imari igera kuri miriyari 13,309,476,188 z’amafaranga y’uRwanda ingana na 48.39% by’ingengo y’imari yose,imihigo 54 yo mu mibereho myiza y’abaturage izatwara miriyari 14,171,483,269 Frw bingana na 51.52% naho imihigo 16 yo mu miyoborere myiza ifite ijanisha rya 0.09%.

Muri miriyari zisaga 27 zigize ingengo y’imari y’Akarere ka Gatsibo ya 2021/2022,harimo uruhare rw’abafatanyabikorwa b’Akarere/JADF rungana na miriyari 4,581,545,241 z’amafaranga y’uRwanda azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye bizamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2022, imihigo 9 yari imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigereranyo 100% mu buryo budasubirwaho, imihigo 26 nayo yari imaze kugera ku kigereranyo cy’ijana ku ijana ariko igikurikiranwa,23 yari mu ibara ry’icyatsi iri ku ijanisha riri hagati ya 75-100%,imihigo 24 yari mu ibara ry’umuhondo iri ku ijanisha riri hagati ya 50-74.9%,imihigo 18 yari mu ibara ry’umutuku n’imihigo 6 yari itaratangira.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko imihigo itaragera ku kigereranyo cy’ijana ku ijana izakomeza gushyirwamo imbaraga kubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Akarere n’abafatanyabikorwa bako kugirango yeswe ku gihe cyateganyijwe.

Akarere ka Gatsibo kagizwe n’imirenge 14,utugari 69,imidugudu 602,abaturage ibihumbi 531,702 barimo abagore 261,465 n’abagabo 270,237 bari mu ngo ibihumbi 122,437 batuye ku buso bwa kilometero kare1,585.3.

Back