Kubera ubufatanye bwa Polisi n’abaturage byatumye asubizwa moto ye yari yibwe
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 14 Ugushyingo 2019, Polisi y'uRwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo yashyikirije umuturage moto ye yibwe taliki ya 22/10/2019 igafatwa kubufatanye n'abaturage
Rufangura Theogene utuye mu Kagari ka simbwa Umurenge wa Kabarore yavuze ko yishimye gusubizwa moto ye yari yibwe akageza ikirego kuri Polisi ikaza gufatwa none akaba yayisubijwe
Iyi moto ifite agaciro k'amafaranga asaga Miriyoni imwe n'ibihumbi magana atatu by'amafaranga y'uRwanda yari imaze iminsi yaribwe
CIP JB Bucyangenda, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo yavuze ko umuturage wibwe moto yatanze amakuru ku gihe,hanyuma ku bufatanye n'abaturage moto irafatwa none ikaba isubijwe nyirayo
Polisi y'uRwanda irakangurira abaturage b'Akarere ka Gatsibo gutanga amakuru ku gihe kugirango hakumirwe icyaha kitaraba.