Ku munsi w’umurimo, abakozi bagejeje ku bakoresha babo imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi.
Taliki ya 1 Gicurasi ni umunsi mpuzamahanga w’Umurimo aho abakozi n’abakoresha bahurira hamwe bakaganira bagamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho ndetse n’imbogami abakozi bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi hagashakwa ibisubizo hagamijwe kunoza umurimo.
Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo mu Rwanda wizihijwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 1 Gisurasi 2018, ufite insanganyamatsiko igiriti ‘’Duteze imbere umurimo utanga umusaruro, twihutisha iterambere’’.
Abakozi b’Akarere ka Gatsibo kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku kagari bagera kuri 334 bahuriye hamwe n’abakoresha babo bagamije kuganira ku murimo harebwa imbogamizi zatuma batuzuza inshingano zabo.
Nankunda Jolly, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo wavuze mu izina ry’abakozi b’Akarere, yavuze ko abakozi bishimiye uko bayobowe ndetse nuko bafashwa kugirango buzuze inshingano zabo ariko haracyari imbogamizi zirimo kutagira ibikoresho bihagije ku rwego rw’imirenge n’utugari birimo za mudasobwa zidahagije,amakarita y’itumanaho adahagije n’ibindi.
Umugenzuzi w’Umurimo mu karere ka Gatsibo Rugumya Seth yavuze ko umusi mpuzamahanga w’umurimo utareba abakozi ba leta gusa ahubwo ureba umuntu wese ufite umurimo akora kandi uharanira kuwunoza.
Ku munsi mpuzamahanga w’umurimo, Umugwaneza Alice umukozi w’Akarere ka Gatsibo ukorera ku murenge wa Kiziguro ushinzwe amakoperative yahembwe nk’umukozi w’indashyikirwa ku rwego rw’Akarere ahabwa icyemezo cy’ishimwe n’ibihumbi Magana abiri y’amafaranga y’u Rwanda.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wari n’umushyitsi mukuru ku munsi mpuzamahanga w’umurimo yashimye uruhare rw’abakozi mu iterambere ry’Akarere abasaba kongera imbaraga no kunoza umurimo bakora.
Yavuze ko umurimo unoze uhesha ishema uwukora kandi abandi bakigana imikorere no kwitangira umurimo kwe.