Ku munsi mpuzamahanga w’umugore,abagore basabwe gukomeza kuba imbarutso y’iterambere aho batuye.

Taliki ya 8 werurwe 2018 hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore kw’isi yose ku nshuro ya 46, aho mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 43.

 

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wari ufite insanganyamatsiko igiriti ‘’Munyarwandakazi, komeza umurava mu iterambere kwubake u Rwanda twifuza’’ aho ku rwego rw’Akareren ka Gatsibo wizihirijwe mu murenge wa Kageyo.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary yasabye ba mutima w’urugo gukomeza kwimakaza umuco w’isuku aho batuye kuko iterambere ry’urugo rishingiye ku mugore.

 

Mu butumwa bwatanzwe na Mukaruziga Daphroza w’imyaka 48 ufite abana 6 utuye mu murenge wa Kageyo, yavuze ko yari mu baturage bakennye kuburyo yacaga incuro kugirango atunge umuryango we,ariko ubu yayobotse koperative ihinga ikawa kuburyo ubu ahagaze neza ku bukungu.

 

Depite Kantengwa Mary witabiriye umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Karere ka Gatsibo yavuze ko umugore w’iki gihe ashoboye bitandukanye na mbere aho abagore bahezwaga inyuma mu bikorwa bitandukanye biteza imbere umuryango.

 

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Kageyo boroje  bagenzi babo batishoboye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe inka,inkoko,ingurube kugirango nabo biteze imbere.

 

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo witabiriwe n’intumwa za rubanda,ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano n’abaturage.

Back