Ku ikubitiro umuturage utarufite aho aba,agiye kubona inzu mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Nyakanga 2019 mu Karere ka Gatsibo, hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ifatanyamo n'Abaturage mu kuzamura imibereho myiza n’iterambere ryabo aho ku rwego rw'Akarere uku kwezi kwatangirijwe mu Murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Munini.
Uku kwezi kw'ibikorwa bya Polisi y’Igihugu gufite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 19 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekno no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”
Ku ikubitiro, mugutangiza uku kwezi hubatswe inzu y'umuturage utishoboye witwa Mwanajeshi George Uwantare uri mu kiciro cya 1 cy'ubudehe akaba yarirukanwe mu gihugu cya Tanzania akaba atarifite aho kuba n’umuryango we.
Umuyobozi wa Polisi w'umusigire CIP JB Bucyangenda yavuze ko muri uku kwezi bazibandi mu bikorwa birimo:Kubakira abaturage bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, Kubaka ibiro by'umudugudu w’ Akagarama mu Murenge wa Gitoki, imiryango 100 izahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba n’Ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Mwanajeshi George Uwantare ufite umugore n’abana 5 utuye mu murenge wa Rwimboga niwe wubakiwe inzu na polisi y’Igihugu muri gahunda yayo yo gufatanya n’abaturage mu iterambere ryabo.
Uyu muturage wirukanywe mu gihugu cya Tanzania yavuze ko ashima ubuyobozi bw’u Rwanda kuko bwita ku baturage buhagarariye bitandukanya n’amahanga bari batuyemo
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abaturage gufatanya na Polisi mu bikorwa bitandukanye by'iterambere muri uku kwezi kuva taliki 15 Nyakanga kugeza 15 Kanama 2019.