Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yaganirije inzego zitandukanye zikorera mu Karere.
Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge irasaba inzego za leta n’abikorera gukomeza gushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Ibi byagarutsweho na visi prezidante wa komisiyo n’ubumwe n’Ubwiyunge Madamu UWIMANA Xaverine ubwo yaganiraga n’inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Gatsibo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Mutarama 2018 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gatsibo.
Uyu Muyobozi yagarutse ku bintu bituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho uko bikwiye birimo kwirebera mu ndorerwamo za moko zikigaragara mu tubari, ibikomere by’amateka byatewe na Jenocide yakorewe abatutse haba ku bakoze Jenocide ndetse no kubayikorewe, abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenocide,abarimu badasobanukiwe n’imvugo zimwe na zimwe zijyanye n’amateka(ubwoko) zikunzwe kubazwa n’abanyeshuri.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko abanyagatsibo bamaze gucengerwa n’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge aho usanga imiryango ishingirana ititaye ku bwoko,guhurira mu bikorwa by’iterambere, n’ibindi.
Iki kiganiro cyitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano zikorera ku rwego rw’Akarere,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abayobozi b’amashami ku rwego rw’Akarere.