Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu yahaye impanuro abashoferi zo kudahishira uhohotera umwana.
Kuri uyu wa 28 Nzeri 2017, Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu yahaye amahugurwa y’umunsi umwe abashoferi b’ imodoka n’abamotari bagera ku 100 mu karere ka Gatsibo agamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.
Aya mahugurwa yarafite insanganyamatsiko igiriti ’’Muntu wese usambanya umwana menya ko ari icyaha gihanwa n’amategeko’’
Mukamwezi Clemantine, umukozi wa komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu ushinzwe uburenganzira bw’umwana yavuze ko hatoranijwe abashoferi b’imodoka n’abamotari guhugurwa ku burenganzira bw’umwana kuko aribo bakunze guhura n’abana bajya ku ishuri cyangwa bataha.
IP Jean Baptiste Bucyangenda wari uhagarariye Police y’Igihugu muri aya mahugurwa yashimye ubufatanye bwa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu na police mu kurwanya ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ry’umwana.
Abahuguwe biyemeje kuba imbarutso yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ndetse baniyemeza kujya batanga amakuru ku nzego zibishinzwe y’abantu bakekwa ko basambanya abana n’abacuruza ibiyobyabwenge.