Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano yasuye Akarere ka Gatsibo.
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 10 Ukwakira 2017, Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga,Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda yasuye Akarere ka Gatsibo hamijwe kuganira n’inzego zitandukanye z’Akarere ka Gatsibo ku iyubahirizwa ry’amahame remezo cyane cyane ku mategeko ahana anakumira icyaha cya Jenocide yakorewe abatutsi 1994.
Abasenateri basuye Akarere ka Gatsibo barimo visi Prezidante wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanaga,Ubutwererane n’Umutekano Senateri Mukakarisa Jean d’Arc ,Senateri Dr Richard Sezibera na Senateri Mushinzimana Apollinaire.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagarutse ku ngamba zashyizweho mu gukumira icyaha cya Jenocide zirimo gahunda ya Ndi Umunyarwanda ishyirwa mu mihigo buri mwaka w’ingengo y’imari, gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda no gusabana imbabazi hagati y’uwakoze Jenocide n’uwayikorewe.
Muri iyi nama y’umunsi umwe yahuje abasenateri ba komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano hagarutsweho imbogamizi zikigaragara mu Karere ka Gatsibo zirimo: ingengabitekerezo ya Jenocide ikunda kugaragara mu gihe cyo kwibuka abatutsi bwishwe muri Jenocide 1994, amacumbi ashaje y’abacitse ku icumu, ubuvuzi budahagije ku bacitse ku icumu.
Abasenateri baganiriye n’inzego zitandukanye mu karere zirimo bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere bari muri komisiyo y’imiyoborere myiza, komite Nyobozi y’Akarere,inzego z’umutekano,abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’umuhuzabikorwa wa MAJ mu karere ka Gatsibo.