Ishusho rishya ry’Ibiro by’Akarere ka Gatsibo.

Ibiro by’Akarere ka Gatsibo mu isura nshya nyuma y’uko bisanywe bigahabwa ishusho nshya.

Mbere y’uko Akarere ka Gatsibo kabona ibiro bishya, abakozi bako bakorera hantu hato cyane ariko ubu babonye ahagutse bigatuma imitangire ya serivise inozwa.

Akarere ka Gatsibo gafite abakozi 564 barimo abagore 141 n’abagabo 423. Abakorera ku rwego rw’Akarere  ni 81 harimo abagore 16 n’abagabo 65.

Abakozi bakorera ku rwego rw’Umurenge ni 179 barimo abagore 51 n’abagabo 128. Utugari 69 dufite abakozi 137 barimo abagore  39 n’abagabo 98.

Mu bakozi b’Akarere ka Gatsibo 564 barimo abagore 141 bagize ijanisha rya  25% naho abagabo bagize 75% by’abakozi bose b’Akarere.

Umuyobozi w’ishami ry’ubutegatsi n’imicungire y’abakozi mu Karere ka Gatsibo Ally Hassan Ngamije avuga ko inyubako y’ibiro by’Akarere ifite ibyumba bihagije bikwiriye abakozi, ati: ‘’ Abakozi bose bakorera ku rwego rw’Akarere bafite aho bicara hagutse ndetse buri mukozi abona aho yakirira abamugana n’ububiko bw’ibikoresho by’Akazi’’.

Akarere ka Gatsibo gafite Imirenge 14, Utugari 69 n’imidugudu 602, gatuwe n’abaturage 551,164.

Back