Irondo ry’umwuga ritegerejweho byinshi bijyanye n’Umutekano.

Irondo ry’Umwuga ni urwego rw’umutekano rwashyizweho kugirango rukore irondo rigezweho kandi ririmo ubuhanga.

 

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Muatarama 2018 hatangijwe irondo ry’Umwuga mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo.Iki gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere arikumwe n’inzego z’umutekano.

 

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro irondo ry’umwuga, Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yabwiye abasore 300 bari mu irondo ry’umwuga ko bagomba kuba umusemburo w’umutekano aho bagiye gukorera.

 

Mu nshingano bahawe zirimo kurwanya ibyaha birimo kunywa no kugurisha ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

 

Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana Colonel Albert Rugambwa yasabye abagize irondo ry’umwuga kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabo kandi abasaba gukorana neza n’abaturage.

 

Abagera kuri 300 bagize irondo ry’umwuga bahawe ibikoresho by’ibanze birimo impuzankano (uniform), inkweto, itoroshi,telephone n’inkoni bazifashisha kunoza akazi.

Biteganyijwe ko Akarere ka Gatsibo kazagira abakozi b’irondo ry’umwuga bagera kuri 600 ubu hakaba hari 50% ryabo.

Back