Irondo ry’umwuga rigiye kuba igisubizo cy’ikibazo cy’ubujura mu karere.

Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Gatsibo yateranye kuri uyu wa Kane taliki ya 7 ukuboza 2017 iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard.

 

Iyi nama yari igamije kureberahamwe uko umutekano wifashe mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, Umuyobozi wa Police mu karere ka Gatsibo Supt Eric KABERA yagaragarije abari mu nama ibyaha byakunze kugaragara mu karere kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa cumi nakumwe 2017.

 

Bimwe mu byaha byagaragajwe birimo gufata abana b’abakobwa ku ngufu,ubujura no kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge.

 

Mu rwego rwo kwirinda ibyaha bikorerwa mu karere,inama y’umutekano yaguye yanzuye ko hagiye gushyirwaho irondo ry’umwuga ku rwego rw’umudugudu rikaba igisubizo cy’ibyaha by’ubujura n’abacuruza ibiyobyabwenge.

 

Iyi nama yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere,Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Nyagatare,Gatsibo,Kayonza na Rwamagana Col Albert Rugambwa,Umuyobozi wa Police mu karere,umuyobozi w’inkeragutabara mu karere,abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge,abayobozi ba police mirenge n’abayobozi ba Dasso ku rwego rw’imirenge.

Back