Inzu y’abunzi yubatswe n’abaturage yatwaye miriyoni zisaga 18.

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo Umurenge wa Ngarama barishimira ko buzuje inzu y’abunzi yatwaye amafaranga y’uRwanda  asaga miriyoni 18.

Iyi nzu yatekerejwe n’abaturage babonye ko abunzi bakorera munsi y’igiti ariko ntibatange serivise zikwiye kuko hari ibihe by’imvura batakoraga bikadindiza serivise baha abaturage cyangwa bakirirwa batira ibyumba bakoreragamo.

Kanyamihigo Fidele,Prezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Ngarama yavuze ko igitekerezo cyavuye mu baturage bakigeza ku buyobozi bw’Umurenge burimo n’Inama Njyanama kiremezwa nk’igikorwa cy’indashyikirwa cy’umuganda mu mihigo y’umurenge 2018/2019

Iyi nzu yatashywe ku mugaragaro na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnson kuri uyu wa 19 Kamena 2019 mu Murenge wa Ngarama

Minisitiri Busingye Johnson, yashimye abaturage b'Akarere ka Gatsibo ko bafite inyumvire myiza,aho biyemeje kubakira abunzi inzu yo gukoreramo igatuma buzuza inshingano zabo neza yavuze ko ibibazo bigera kuri 70% abaturage bageza mu butabera bikemurwa n'Abunzi

Mulisa Gervais, Prezida w’Abunzi b’Umurenge wa Ngarama yashimye igitekerezo abaturage bagize cyo kububakira inzu yo gukoreramo kuko mbere bakoreraga munsi y’igiti kiri inyuma y’Umurenge ariko ntabwo batangaga serivise ikwiye kuko bagiraga imbogamizi y’imvura

Busingye Johnson,Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko abaturage b’Akarere ka Gatsibo Umurenge wa Ngarama beretse indi mirenge igize Igihugu ko gushakira abunzi inyubako bakoreramo byoroshye,icyo basabwa gusa nuguhuza ibitekerezo

Akarere ka Gatsibo gafite abunzi bagera kuri 581 barimo abagabo 254 n'abagore 327,mu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019 abunzi bakiriye ibibazo  1,349 bakemura 1,337.

Back