Inzego zitandukanye z’Ubuyobozi zagejejweho gahunda yo kwibuka 25 Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda zisabwa gukangurira abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenocide

Ibyiciro byitandukanye birimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze,inzego z’umutekano,abayobozi b’ibigo nderabuzima n’ibindi byiciro bizagira uruhare mu migendekere myiza yo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25,byakoranye inama y’umunsi umwe n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda igeze itegurwa mu Karere ka Gatsibo guhera ku mudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yavuze ko gahunda zo kwibuka mu Karere ka Gatsibo zarateguwe harimo gukora isuku ku rwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Kiziguro na Bugarura ruri mu Murenge wa Remera

Sibomana Rwema Jean Nepo, Prezida wa ibuka mu Karere ka Gatsibo yavuze ko mu bihe byo kwibuka hakunze kugaragara ingengabitekerezo ya Jenocide mu baturage zirimo amagambo yo gutoneka abacitse ku icumu, asaba inzego zitandukanye gukomeza gukorera hamwe kugirango hirindwe ingengabitekerezo ya Jenocide.

Gahunda yo kwibuka izabera ku rwego rw’Imidugudu aho ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo,gahunda yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo izabera mu murenge wa Kiramuruzi akagari ka Gakenke umudugudu wa Akamasine taliki ya 7 Mata 2019.

Back