Inteko rusange y'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere ka Gatsibo - JADF Gatsibo

Muri iyi nama, Richard Gasana, Umuyobozi w'Akarere  yatanze ikiganiro cyagarutse ku gufata ingamba zihamye zo kunoza imitangire ya serivisi, hagendewe ku bushakashatsi bukorwa buri mwaka n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB).

Nyuma y’ibiganiro, abitabiriye bunguranye ibitekerezo ku biganiro byatanzwe, biyemeza kugira uruhare rufatika mu bikorwa bihindura ubuzima bw'abaturage.

Abitabiriye inama bagaragarije umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo ko bagiye kwihutisha ibikorwa kugira ngo amezi 2 asigaye y'igihembwe cya 4 cy'umwaka, azarangire nibura imihigo yeshejwe  mu rwego rwo guteza imbere umuturage aribyo bizamura akarere  mw'iterambere

Back