Inteko ishingamategeko yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kiziguro.

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka no kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa kiziguro ku nshuro ya 25 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 10 Mata 2019, ubwo itsinda riyobowe na Prezida w’Inteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite arikumwe n’abasenateri, abadepite n’abakozi b’inteko basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo

Rutinduka Laurent, Padiri mukuru wa paruwasi ya Kiziguro wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda akaba yararokokeye mu cyahoze ari komine murambi yasangije abagize inteko ishingamategeko uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa muri komine murambi yayoborwaka n’interahamwe kabombo yitwa Gatete Jean Baptiste.

Padiri Rutinduka yavuze ko uwari Burugumesitiri wa komine murambi yashishikarije abahutu kwica abatutsi bari bahungiye muri kiriziya ya kiziguro afatanyije n’ingabo za leta

Mukabalisa Donatille, Prezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite yihanganishije abacitse ku icumu avuga ko u Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside

Prezida w’inteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite yavuze ko ubu abanyarwanda bafitiye ikizere gikomeye ubuyobozi bubayoboye muri iki gihe kuko bwita ku mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’inzirakarengane isaga ibihumbi 14.

Back