Ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2018/2019 yemejwe.

Inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yateranye kuri uyu wa kane taliki ya 28 Kamena 2018 yemeza ingengo y’imari y’Akarere ka Gatsibo izakoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018/2019 ingana na Miliyari 15,742,524,263 z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida wa komisiyo y’imari n’iterambere ry’ubukungu mu nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo,Bizimana Leonidas yavuze ko ingengo y’imari izakoreshwa n’Akarere ikomoka mu nkingi enye arizo:’’Block Grant’’ 1,952,358,167,’’Earmarked Transfers 11,616,281,512,imisoro y’Akarere 1,014,988,253 n’andi mafaranga aturuka mu bigo bitandukanye yoherezwa mu Karere(Transfers from other Government Agencies) 1,158,896,331.

Rukemanganizi Cyprien,Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yavuze ko ingengo y’imari y’Akarere izakoreshwa 2018/2019 yiyongereyeho asaga miliyoni 202 z’amafaranga y’u Rwanda ku yatowe 2017/2018.

Mu bindi byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere birimo ingurane ikwiye ku baturage batanze ubutaka bwabo kugirango hanyuzwe umuhanda uva mu mujyi wa kabarore ukagera mu mudugudu w’ikitegererezo wa Nyabikiri, ahubatswe umudugudu, imyenda Akarere kabereyemo ba rwiyemezamirimo asaga miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda

Intumwa ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yashimye uburyo Akarere ka Gatsibo gakoresha ingengo y’imari gahabwa ndetse yizeza inama Njyanama y’Akarere ubufatanye bwa minisiteri n’Akarere mu ishyirwa mu bikorwa by’ingengo y’imari 2018/2019.

Inama isanzwe y’inama Njyanama niyo yasoje umwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 ikaba yatumiwemo ba prezida b’inama Njyanama z’imirenge, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge na bamwe mu bakozi b’Akarere.

Back