Inama y’umutekano yaguye yagaragaje uko umutekano wifashe mu Karere.

Mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Nyakanga 2018 hateranye inama y’umutekano yaguye igaragaza uko umutekano uhagaze mu Karere ka Gatsibo.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko umutekano w’Abatuye Akarere ka Gatsibo uhagaze ndetse n’ibyabo, iyi nama yari iyobowe na Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo arikumwe n’abagize Inama y’umutekano itaguye ku rwego rw’Akarere.

Umuyobozi wa Police mu Karere ka Gatsibo CIP John Muhirwa yavuze ko umutekano wifashe neza mu karere ariko avuga ko hakirimo ibisigisigi by’ubujura,ibiyobyabwenge no gukubita no gukomeretsanya.

Ndagijimana Deo,Umuyobozi w’Urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) mu Karere ka Gatsibo yasabye abagize inama y’Umutekano yaguye yahuje Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano zikorera kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku mirenge ubufatanye kugirango uru rwego rurusheho kuzuza inshingano zarwo.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama irimo ubufatanye bw’inzego zitandukanye zikorera mu karere hatangwa amakuru ku kibazo cyose kigaragaye,kurwanya inzoga z’inkorano,kurwanya ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe n’ibindi.

Inama y’umutekano yaguye yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano zikorera ku rwego rw’Akarere n’Imirenge,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’utugari.

Back