Inama yo kurwanya ruswa n’Akarengane yasanze hamaze kwakirwa ibirego bitanu bya ruswa muri 2018/2019.

Inama yo ku rwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo yateranye kuri uyu wa gatanu taliki ya 28 Nzeri 2018 iyobowe na visi prezida w’iyo nama CIP John Muhirwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo.

CIP John Muhirwa yavuze ko usibye ruswa kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko, ibangamira imikorere y’inzego z’ubutabera.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gatsibo yagaragaje ko hashyizweho ingamba zo kurwanya ruswa n’akarerengane mu Karere ka Gatsibo kubufatanye n’inzego zitandukanye zirimo n’abaturage.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’iamri 2017/2018 hagaragaye ibibazo bya ruswa n’Akarengane 14 naho 2018/2019 hamaze kwakirwa 5 gusa.

Prezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare Hodari Edgar yavuze ko usanga ruswa n’akarengane bikigaragara mu nzego zitanga serivise aho ukeneye service atayibonera mu gihe cyagenwe.

Abari mu nama basanze ikoranabuhanga ari igisubuzo mu guhashya ruswa n’Akarengane aho serivise zitandukanye zisiganye zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Inama ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane ishyirwaho n’Iteka rya Prezida nomero 64/01 ryo kuwa 12/02/2014 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’inama ngishanama yo kurwanya ruswa n’akarengane.

Back