Inama Njyanama yemeje ingengo y’imari ya miriyari zisaga 30 z’amafaranga y’uRwanda
Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yemeje ingengo y’imari ya miriyari zisaga 30 z’amafaranga y’uRwanda izakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu mwaka wa 2022/2023
Iyi nama yari iyobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Sibomana Saidi kuri uyu wa 30/6/2022 aho yagaragaje ko ubu bwiyongere bw’ingengo y’imari bugaragaza kongera ibikorwa biteza imbere abaturage,kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda,amashanyarazi,amazi,gufasha abatishoboye n’ibindi
Ingengo y'imari ya 2022/2023 ingana na Miriyari 30,993,748,566Frw ivuye kuri 26,446,701,677 yo muri 2021/2022.Hiyongereyeho Miriyari 4,547,046,889 z’amafaranga y’uRwanda
Mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2022/2023,mu karere ka Gatsibo hazakusanwa imisoro y’imbere mu karere ingana na miriyari 1,676,711,667 y’amafaranga y’uRwanda ivuye kuri 1,524,286,334 muri 2021/2022.Haziyongeraho Miriyoni 152,425,333Frw bingana na 10%
Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2022/2023 ahanini izibanda mu kuzamura iterambere n’ imibereho myiza by’abaturage bongerwa ibikorwaremezo aho bitari byagera birimo amazi,amashanyarazi n’ibindi.