Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yungutse umujyanama mushya.
Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yungutse umujyanama mushya warahiriye kwinjira mu nama Njyanama y’Akarere uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Karere ka Gatsibo.
Nkusi Charles w’imyaka 49 utuye mu Murenge wa Kabarore yarahiriye kwinjira mu nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa 27 Mata 2018 ahita yinjizwa muri komisiyo y’imari.
Vice Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Rutayisire Wilson wari n’Umuyobozi w’inama yavuze ko uhagarariye abikorera winjiye mu nama Njyanama y’Akarere ategerejweho byinshi byiganjemo ibyarushaho guteza imbere Akarere binyujijwe mu bikorera.
Nyuma y’irahira ry’umujyanama mushya mu nama Njyanama y’Akarere, Hodari Edgar Prezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare yasabye abajyanama b’Akarere ka Gatsibo kujya bibanda ku mategeko mu gihe hafatwa imyanzuro.