Inama Njyanama isanzwe y’Akarere yatarenye yibaza kuri byinshi byateza abaturage imbere.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 ukwakira 2017, Inama Njyanama isanzwe y’Akarere ka Gatsibo yateranye iyobowe na Prezida wayo Rugemanganizi Cyprien yiga ku ngingo zitandukanye zirimo gusubiza ibibazo byagejejwe ku buyobozi birimo masterplan, imisoro y’ubutaka iri hejuru n’ibindi.
Nyuma yo gusesengura ibibazo abaturage bagejeje ku buyobozi bw’Akarere n’Inama Njyanama cyane cyane igishushanyombonera (masterplan) y’umurenge wa kiramuruzi, inama Njyanama yanzuye ko ubuyobozi bw’Akarere bukurikirana iki kibazo vuba kugirango abaturage bagire uburyo burambye bw’imyubakire kugirango barusheho gutera imbere.
Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yagejeje imyanzuro yafashwe n’inama y’abaperezida ku nama Njyanama isanzwe aho yasabye komite Nyobozi y’Akarere kubyaza umusaruro umutungo w’Akarere umusaruro.iyi mitungo irimo amazu y’Akarere ziri mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo n’ibishyanga bya leta bishobora kuzamura ubukungu bw’Akarere.