Inama Ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane yasabye ko ruswa ibi amateka mu Karere.
Inama Ngishwanama yo kurwanya ruswa n’Akarengane ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo yasabye inzego zitandukanye zikorera mu Karere ko bagomba kurwanya ruswa n’Akarengane ikaba amateka muri aka karere.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 Gashyantare 2018 n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ubwo yatangizaga inama ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane yahuje ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano, inzego z’ubutabera, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari.
Umushinjacyaha w’Urukiko rwa Nyagatare Rusanganwa Augustin yavuze ko abayobozi b’inzego zitandukanye nibirinda ruswa izacika burundu ikaba amateka mu banyarwanda,yavuze ko iyo umuturage akubonyemo icyuho cyo kugukoresha amakosa ayiguha(ruswa) ukarenyanya uwo bafitanye ikibazo.
Abari munama biyemeje kurwanya ruswa n’akarengane mu nzego zose kuva ku rwego rw’Akarere, imirenge n’utugari.
Hodari Edgar, Prezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare yagarutse ku bubi bwa ruswa mu mitangire ya serivisi mu nzego za leta n’abikorera.Yasabye inzego z’ubuyobozi kwirinda ruswa.