Inama Ngishwanama ku misoro n’amahoro yiyemeje gukangurira abaturage kumenyekanisha no kwishyura imisoro ku gihe.
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 6 Ukuboza 2022,mu cyumba cy’Inama cya Infinity Center hateraniye inama Ngishwanama ku misoro n’Amahoro iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu arikumwe n’Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba n’inzego z’Umutekano.
Iyinama yari igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’Umuhigo wo gukusanya imisoro n’amahoro mu Karere ka Gatsibo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2022/2023.
Kuva muri Nyakanga kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2022, Akarere ka Gatsibo kamaze gukusanya imisoro n’Amahoro agera kuri miriyoni 464,453,093 kuri 542,542,379 z’amafaranga y’uRwanda bingana na 85.60%.
Mugarura Fidele, Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko gukusanya imisoro bidasaba urwego rumwe ahubwo bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo izegerejwe abaturage.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yasabye inzego zitandukanye kwegera abaturage bagasobanurirwa ko bafite inshingano zo gusorera imitungo bafite irimo ubutaka (ibibanza, inzuri) n’ubucuruzi butandukanye.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, Akarere ka Gatsibo gafite inteko yo kwinjiza imisoro n’amahoro ingana na Miriyari 1,676,711,667 y’amafaranga y’uRwanda.