Inama idasanzwe y’Inama Njyanama yemeje abagize akanama k’ubujurire kitezweho umusaruro.
Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yateranye kuri uyu wa gatanu taliki ya 1 Kamena 2018 iyobowe na Rukemanganizi Cyprien Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo.
Iyi nama yari igamije kwiga ku ngingo eshatu zirimo kwemeza urutonde rw’abo Akarere ka Gatsibo kabereyemo umwenda, Kwemeza abagize akanama k’ubujurire kigenga k’Akarere ka Gatsibo no kwemeza ibyifuzo by’Inama y’abaperezida byahinduka ibyemezo by’Inama Njyanama.
Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Rugemanganizi Cyprien yavuze imyanzuro yose yafatiwe muri iyi nama igomba kubahirizwa uko yakabaye irimo kwishyura ubutaka bwashyizweho ibikorwa remezo by’imihanda n’ibindi.
Muri iyi nama hemejwe abantu barindwi bagize akanama k’ubujurire kigenga k’Akarere ka Gatsibo,inama idasanzwe y’inama Njyanama yavuze ko aka kanama gategerejweho umusaruro mwinshi kandi mwiza.