Imiryango 9 itishoboye yorojwe amatungo magufi.

Abagize urwego rwunganira Akarere mu by’Umutekano ruzwi kw’izina rya DASSO boroje imiryango 9 itishoboye amatungo magufi mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 19 Gashyantare 2026 cyabereye mu Murenge wa Gatsibo mu Kagari ka Mugera, buri muryango wahawe amatungo magufi 2 (Ihene) mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho y’abagize Umuryango.

Munyandamutsa Muzungu Venant, Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Gatsibo yavuze ko mu nshingano uru rwego rufite harimo no gufasha abaturage kwikura mu bukene aricyo gikorwa cyakoze uyu munsi cyo koroza imiryango itishoboye 9, iki gikorwa gifite agaciro k’amafaranga agera ku bihumbi 950 by’amafaranga y’uRwanda.

Imiryango 9 itishoboye yorojwe amatungo magufi 18 aho buri muryango wahawe ihene 2 zizabafasha kuzamura imibereho yabo.

Mu Karere ka Gatsibo hari abakozi bunganira Akarere mu by’Umutekano bagera kuri 209 barimo abagore 48 n’abagabo 161, 

Back