Imiryango 80 yahawe umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba.

Akarere ka Gatsibo kubufatanye n'Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta ‘’Umbrella for Vulnerable’’ yashyikirijwe imiryango 80 umuriro w'amashanyarazi ukomoka ku mirasire y'izuba ituye mu mudugudu wa Nyamwiza mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Rwimbogo

Umudugudu wa Nyamwiza ucanirwa n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kuko utaragerwamo n’umuriro usanzwe utangwa n’ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi (REG).

Ambasaderi Sheikh Saleh Nsabimana, Umuyobozi wa ‘’Umbrella for Vulnerable’’ umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta yavuze ko bacaniye imiryango 80 y’abaturage b’Umurenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Munini mu mudugudu wa Nyamwiza mu rwego rwo gufatanya na Leta guteza imbere abaturage.

Nyuma yo guhabwa umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba,imiryango 80 kandi yahawe za radio zizabafasha kumva no kumenya amakuru y’ibivugwa mu Rwanda cyane cyane gahunda za Leta zitandukanye zitambuka mu itangazamakuru.

Kugeza ubu,Akarere ka Gatsibo kari ku ijanisha rya rya 62.5% mu kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi harimo 32.6% by’abaturage bacaniwe umuriro usanzwe w’amashanyarazi na 29.9% by’abaturage bafite umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Back