Imiryango 400 yeretswe amahirwe yo kuyikura mu bukene

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo GASANA Richard yagiranye ikiganiro n'imiryango 400 yayoranyijwe kuzafashwa kwifasha mu rugendo rwo kwivana mu bukene, yabagaragarije amahirwe ahari yabafasha gutera imbere.

Iki gikorwa cyakozwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya  2 Werurwe 2022,ubwo umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo arikumwe n’izindi nzego yasuraga abaturage b’Umurenge wa Rwimbogo mu rwego rwo kubakangurira kwivana mu bukene.

Zimwe mu mpamvu zizabafasha kwivana mu bukene ni kugira Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu buhora butekerereza abaturage icyabateza imbere bakagira imibereho myiza ibereye umunyarwanda

Muri iyi gahunda yo kwiteza imbere kw’abaturage bivana mu bukene harimo gahunda zitandukanye zifasha abaturage kugira iterambere n’imibereho myiza zirimo gahunda ya Girinka munyarwanda,imirimo itanga akazi ku baturage(VUP/Pw),inguzanyo zihabwa abaturage(VUP/Financial services),kwiga imyuga no guhabwa  ibikoresho byo gutangiza imyuga bize(Start up tool kits).

Muri ubu bukangurambaga,Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage  kugira ubushake n'imbaraga zo gukora kugirango Leta ibone aho yahera ibunganira mubyo bifuza kugeraho mu rwego rwo kuzamura imiryango yabo..

Muri iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga mu kurengera umwana, DUSENGE Yvette Umuyobozi w'Ishami ry'Iterambere ry'imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo  yabahaye ikiganiro kigararagaza aho ubukene butsikamira uburenganzira bw'umwana bikaba n'imbarutso ya bimwe mu bibazo bahura na byo birimo abana bajya mu mihanda,abangavu batwerwa inda n’isenyuka ry'imaryango bikagira ingaruka ku bana.

Back