Imiryango 28 ifite abana bafite ubumuga igiye kwitabwaho ikemurirwa ibibazo bibangamiye imibereho yabo.

Imiryango igera kuri 28 yo mu Mirenge ya Ngarama, Remera na Rwimbogo ifite ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo(Human Security Issues) ikagira n’abana bafite ubumuga igiye kwitabwaho kugirango yunganirwe kubyo bifuza kugeraho.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatatu taliki ya 26 Nzeri 2018 mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere n’Umufatanyabikorwa ‘’Hope and homes for children’’ ifasha abana gukorera ubuvugizi bagenzi babo bafite ibibazo kandi bikabonerwa ibisubizo n’ubuyobozi.

Mukagasana Naomey, Umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Gatsibo yavuze ko ku bufatanye n’umufatanyabikorwa imiryango 28 izafashwa gukemura ibibazo bibangamiye hakurikijwe ubusabe bw’umuturage bw’ibyo yifuza.

Umwanzuro wafatiwe muri iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere na ‘’ homes and homes for children’’ hemejwe ko hagiye kubarurwa abana bafite ubumuga kuva ku myaka 0-17 kugirango bakorerwe ubuvugizi ndetse bahabwe uburenganzira burimo no kwiga.

Iyi nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano n’abakozi b’Imirenge bashinzwe imiyoborere myiza.

Back