Imiryango 169 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye.

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo bakunze gukangurirwa kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kugirango umubago n’umugore bagire uburenganzira bungana kubyo batunze ndetse n’abana babo bagire uburenganzira mu muryango.

Imiryango igera kuri 169 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yo mu Murenge wa kabarore Akarere ka Gatsibo yasezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa kabiri taliki ya 26/6/2018 nyuma yo kwigishwa ibyiza by’ababana mu buryo bwemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Umwanditsi w’irangamimerere mu Karere ka Gatsibo akaba n’Umuyobozi wako yabwiye abiyemeje kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ko nyuma y’amasezerano bagiranye imibereho y’ubuzima bwabo izarushaho kuba myiza ishingiye ku guhuriza hamwe imbaraga.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko abiyemeje kubana bahitamo uburyo bw’imicungire y’umutungo wabo kugira ngo barusheho gutera imbere kandi imitungo idasesagurwa

Imiryango yashyingiranwe byemewe n’amategeko igera kuri 169 yasabwe kubyara abo babashije kurera kugira ngo u Rwanda rwejo ruzarusheho kuba rwiza

Bamwe mu bashyingiranwe byemewe n’amategeko barahamya ko ubuzima bwabo bugiye guhindurwa no gusenyera umugozi umwe mu miryango yabo ndetse bakazabyara abana bangana n’ubushobozi bafite.

Back