Imihigo y’Akarere ka Gatsibo igeze ku kigereranyo cya 70% ku mwaka.
Intara y’Iburasirazuba yasuzumye imihigo y’Akarere ka Gatsibo hagamijwe kureba aho igeze yeswa no kujya inama ku mihigo itareswa ku kigereranyo cy’ijana ku ijana.Iri suzuma riribanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere yahizwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022.
Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 5 Gashyantare 2022 kugeza ku cyumweru taliki ya 6 hasuzumwa raporo zitandukanye hanarebwa ubuziranenge bwazo,biteganyijwe ko ku cyumweru taliki ya 6 Gashyantare hazasurwa ibikorwa by’imihigo bitandukanye hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Gatsibo.
Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagaragaje ko Akarere ka Gatsibo gafite imihigo 99 irimo 29 yo mu bukungu,54 mu mibereho myiza na 16 yo mu miyoborere myiza n’ubutabera yose ikaba ifite ingengo y’imari isaga miriyari 27 z’amafaranga y’uRwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko ku kigereranyo cy’umwaka,imihigo 29 yo mu bukungu igeze kuri 60% yeswa,54 yo mu mibereho myiza igeze kuri 74%,imihigo 16 yo mu mibereho myiza igeze ku ijanisha rya 75% yose hamwe uko ari 99 ikaba igeze ku janisha cya 70% ku mwaka.
Ntirenganya Boniface,Umuyobozi w’Ishami ry’igenamigambi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko iri suzuma ry’imihigo rigamije kureba aho uturere tugeze twesa imihigo mu bihembwe bibiri bishize(Nyakanga-Ukuboza 2021) no kongera imbaraga mu bindi bihembwe bibiri(Mutarama-Kamena 2022) bisoza umwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022.