Imihigo yahuriweho n’inzego zitandukanye ifatirwa ingamba zo kuyesa

Mu rwego rwo gukomeza gushyira imbaraga mu kwesa imihigo y’Umwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasinyanye n’Umukuru w’Igihugu, Akarere kafashe igamba zitandukanye zirimo no gukurikirana imihigo umunsi ku wundi.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yabigarutseho mu nama y’imihigo Joint Operation Center kuri uyu wa kane taliki ya 18 Mutarama 2018.

 

Iyi gahunda ihuriweho n’Ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano, abayobozi b’Amashami na bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere aho bagabana imihigo igakurikiranwa umunsi ku wundi ahari imbogamizi hakagaragazwa mu maguru mashya zigashakirwa ibisubizo.

 

Gasana Richard avuga ko iyi gahunda izabafasha gukurikirana umuhigo ku wundi ahari intege nke hakongerwa imbaraga n’inzego zibifitiye ububasha kugira ngo imihigo yose izeswe ku gihe.

 

Akarere ka Gatsibo kasinye imihigo 66 n’Umukuru w’Igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018, aho mu bukungu hari imihigo  37, imibereho myiza  17 n’imiyoborere myiza  12.

Back