Ikigo nderabuzima cya Kabarore kimuriye zimwe muri serivise zacyo ahabera imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere.
Ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima cya Kabarore kubufatanye n’abafatanyabikorwa bacyo bavuze ko mu gihe cy’iminsi itatu bimuriye zimwe muri serivise batanga ahabera imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere mu rwego rwo kuzegereza abaturage.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kabarore Gatsinzi Francois, ahamya ko zimwe muri serivise zitangwa n’ikigo nderabuzima zimuriwe aharimo kubera imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere. Ati: ‘’ Mu gihe cy’iminsi itatu, twimuriye zimwe muri serivise zacu aharimo kubera imurikabikorwa mu rwego rwo kwegera abaturage’’.
Bakundukize Jacques, Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Gatsibo yavuze ko gahunda yo kumurika ibikorwa by’abafatanyabikorwa ari umwanya mwiza wo kugaragariza abaturage ibibakorerwa.
Iyi gahunda y’umurikabikorwa rizamara iminsi itatu kuva taliki ya 10-12 Kamena 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘’Ubufatanye mu rugendo rwo kwigira, twikura mu bukene’’.