Ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato cyabonewe igisubizo.
Abana bakiri bato baterwa inda zidateganyijwe kimaze kuba imbogamizi ku muryango nyarwanda aho usanga umwana w’imyaka 15-18 baterwa inda bamwe bakazibyara abandi zikabagiraho ingaruka.
Mu mwaka wa 2017 mu karere ka Gatsibo habaruwe abana b’abakobwa batewe inda bafite ubukure bw’imyaka iri hagati ya 15 kugeza kuri 18 y’amavuko bagera ku 1,274 nkuko byemezwa na Dr Turate Innocent ukora mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima(RBC).
Mu nama y’umunsi umwe yahuje Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe abana(NCC) Dr Claudine Uwera Kanyamanza yahuye n’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano n’abayobozi b’ibitaro bagamije kurebera hamwe ingamba zafatwa kugirango hakumirwe inda zidateganyijwe ku bana b’abakobwa.
Nyuma y’ibiganiro bitandukanye byiga ku gufata ingamba ku kibazo cyugarije umuryango,hafashwe ingamba hashyirwaho ‘’Task Force’’ izakurikirana ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato.Iyi task force yashyizweho irimo ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano,abayobozi b’ibitaro,umukozi wa minisiteri y’ubutabera(MAJ) bose bagera kuri 12.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe abana yasabye inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Gatsibo kurwanya no kurandura burundu ikibazo cy’inda zitera abana b’abakobwa bakiri bato.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Kantengwa Marry yavuze ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bafite aho bahuriye n’abana.