Ihuriro ry’abanyarwandakazi mu nteko ishingamategeko(FFRP) ryasuye Akarere ka Gatsibo baganiriza abanyeshuri ba Kiziguro s.s

Abasenateri n’abadepite bagera kuri 50 bibumbiye mu ihuriro ry’abanyarwandakazi mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda(FFRP) basuye Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2018 baganira n’abanyeshuri b’ishuri ryisumbuye rya Kiziguro.

 

Uru ruzinduko rw’intumwa za rubanda ku bufatanye n’umufatanyabikorwa ‘’plan international Rwanda’’ rugamije ubukangurambaga ku gukumira ndetse no kurwanya icyaha cyo gusambanya ku  bana b’abakobwa.

 

Ubu bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Kiziguro,akagari k’agakomeye mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya kiziguro aho hari hateraniye Ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano,ababyeyi n’abanyeshuri.

 

Mu butumwa bwatanzwe n’abanyeshuri bukangurira bagenzi babo kwirinda icyaha cy’ubusambanyi bwanyijijwe mu bihangano by’indirimo, imivugo n’imbyino Nyarwanda.Hagaragajwe uruhare rw’umuyeyi n’abarezi ku gukumbira ibyaha bitandukanye birimo n’icy’ubusambanyi gituma abana b’abakobwa batwita bakiri bato.

 

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwandakazi mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda (FFRP) Depite Mutesi Anitha yavuze ko abana b’abakobwa batwita bakiri bato kimaze kuba icyorezo mu muryango Nyarwanda.

Depite Mutesi Anitha yavuze ko umuntu wese ukora ibi bikorwa by’urukozasoni agomba guhanwa n’amategeko, yihanangirije bamwe mu barezi bataye inshingano zabo zo kurera ahubwo bagasambanya abana bagakwiye kurera.

 

Depite Anitha Mutesi yasabye urubyiruko cyane cyane abakobwa ko bagomba kwigirira icyizere n’icyerekezo cyejo hazaza heza birinda wabashuka uwariwe wese, bagahorana ijambo ‘’Oya’’ kugeza bakuze bagasabwa nkuko umuco Nyarwanda uri.

Iri huriro rimaze gukora  ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Gatsibo birimo gutanga inka 14 ku miryango itishoboye,ubufasha ku bana b’abanyeshuri 150 bwo kubona ifunguro ku ishuri(school feeding),amafaranga y’ishuri ku banyeshuri 100,imiryango 26 bahawe isakaro abandi bagasanira amazu n’imashini zo kudoda 30 zahawe abakobwa batewe inda zidateganyijwe,basabwa kubyaza umusaruro izi mashini zikabageza ku iterambere rirambye.

Back